Ibaruwa mu kinyarwanda :

Ibaruwa ni umwandiko woherereza umuntu udashobora kwigereraho, byaba bitewe n’uko natuye kure cyangwa se kubera ko ugize impamvu zikubuza.

Urwo rwandiko rukamumenyesha icyo washakaga kumubwira. Ibaruwa rero ikomeza umubano.

Hari impapuro zigenewe kwandikirwaho abantu b’abanyacyubahiro.

Cyakora nk’iyo musanganywe n’umuntu cyangwa se umwishyikiraho, musanzwe muganira mukaba mwivuganira amabanga yanyu, icyo gihe umwandikira ku rupapuro rusanzwe.

Ibaruwa ntiyandikishwa ikaramu y’igiti, bakoresha wino yirabura cyangwa se iy’ubururu.

Nta mwanda ugomba kugaragara ku rupapuro, ku ibahasha no mu mwandiko ubwawo.

Umukono ugomba gusomeka, amagambo ntagerekerane.

Igihe wandika, ntuzatakubwe umurongo.

Niba urupapuro wandikaho rutayifite, kandi udashoboye gukurikira umurongo, warurambika ku ruyifite, ukazireshyeshya, maze ugakurikira imirongo y’urwo munsi.

Ariko rero ujye witoza kenshi kwandika neza utagombye kwifashisha impapuro zifite imirongo igororotse.

Utwatuzo dushyirwa aho dukwiye kujya, tugatuma igitekerezo cyumvikana neza.

Uwandika asiga umwanya ukwiye iburyo n’ibumoso bw’urupapuro kugira ngo uwo yandikira azabone aho afata asoma.